03rd, September 2025, 08:22:14 AM
Home / News / frank-gashumba-yihanangirije-abamushyira-mu-matsinda-ya-whatsapp-asabirwamo-inkunga-zubukwe
Frank Gashumba yihanangirije abamushyira mu matsinda ya WhatsApp asabirwamo inkunga z’ubukwe

23

Jul

Frank Gashumba yihanangirije abamushyira mu matsinda ya WhatsApp asabirwamo inkunga z’ubukwe

Uyu mugabo uyobora Sisimuka Uganda, umuryango udaharanira inyungu uharanira uburenganzira bwa muntu n’impinduka zishingiye ku baturage, yashakanye n’umukunzi we w’igihe kirekire, Patience Mutoni Malaika, mu muhango wo Gusaba wabaye muri Gicurasi 2025.Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Gashumba yagize ati: “Mureke kumpamagara nijoro. Mfite umugeni ngomba kwitaho. Nta mpamvu n’imwe yagombye gutuma umpamagara nyuma ya saa moya z’umugoroba.”Yongeyeho ko uretse igihe habaye ikibazo cyihutirwa, atazongera kwakira cyangwa gusubiza ubutumwa bw’ijoro, kuko arimo kwita ku buzima bushya bw’urugo.Yamaganye amatsinda ya WhatsApp asabirwamo inkunga z’ubukweFrank Gashumba kandi yanenze bikomeye umuco umaze gukwira wo gushyiraho amatsinda ya WhatsApp yo gusabiramo inkunga z’ubukwe, avuga ko umuntu wese utekereza gushaka agomba kubanza kumenya neza niba abishoboye ku giti cye.

0 Comments

Leave a comment