
30
AugFrench Montana yambitse impeta igikomangoma cya Dubai
Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Kanama 2025, nyuma y’uko uyu muraperi wubatse izina ku Isi abitangaje ku mbuga nkoranyambaga.
Mu 2024 nibwo byatangiye gukekwa ko French Montana w’imyaka 40 yaba ari mu rukundo n’Igikomangoma Sheikha Mahra, byongera gutizwa umurindi n’uko bagaragaye bari kumwe muri Paris Fashion Week iherutse kuba muri Kamena 2025.
Uyu mukobwa ugiye kurushinga na French Montana, mu 2024 yatandukanye n’umugabo we wa mbere Sheikh Mana bin Mohammed bin Rashid bin Mana Al Maktoum bashakanye mu 2023.
Ku rundi ruhande, French Montana na we yongeye gushaka nyuma y’imyaka 11 atandukanye n’uwahoze ari umugore we Deen Kharbouch babanye kuva mu 2007 bakaza gutandukana mu 2012 icyakora gutana kwabo kwemerwa n’amategeko mu 2014.
Kuva mu 2014, French Montana yakunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo na Khloé Kardashian banakunze gusohokana mu birori bikomeye by’imyidagaduro.
Mu 2018 ni bwo French Montana ukomoka muri Maroc yahawe Ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu 2020 French Montana yakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umugore yabanje gusindishiriza iwe, icyakora mu 2022 aza kukigirwaho umwere.
Indi nkuru yigeze kubica bigacika ni mu 2003 ubwo uyu muraperi yategwaga n’abagizi ba nabi babiri bamurasheho ubwo yari asohotse muri studio iherereye i New York, icyakora Imana ikinga ukuboko.