03rd, September 2025, 08:21:52 AM
Home / News / frontman-wamamaye-muri-squid-game-agiye-kugaragara-muri-filime-idasanzwe
Frontman wamamaye muri ‘Squid Game’ agiye kugaragara muri filime idasanzwe

01

Sep

Frontman wamamaye muri ‘Squid Game’ agiye kugaragara muri filime idasanzwe

Ni filime yateguwe n’umuyobozi wa filime w’icyamamare, Park Chan-wook, uzwi cyane kubera amafilime nka ‘Oldboy’ na ‘The Handmaiden’.

Iyi filime yamuritswe bwa mbere muri Venice Film Festival, yahise ishimangirwa nk’igihangano gishobora guhinduka mpuzamahanga, nk’uko byagendekeye ‘Parasite’ ya Bong Joon-ho yamamaye kuva mu 2019.

Muri iyi filime, Lee Byung-hun akina yitwa You Man-su. Aba ari umugabo wubatse urugo ufite umugore (Son Ye-jin) n’abana babo babiri, kandi ufite akazi keza mu ruganda rukora impapuro.

Nyuma yo kwirukanwa ku kazi muri sosiyete yari amaze imyaka 25 akoramo biturutse ku bayobozi bashya b’Abanyamerika, ubuzima bwe butangira kuzamo ibibazo, bigatuma agwa mu mutego aho atangira gutekereza ku mugambi w’ubwicanyi mu rwego rwo kurwanira amahirwe yo kubona akazi.

‘No Other Choice’ ishingiye ku gitabo cya Donald E. Westlake cyitwa ‘The Axe’ (1997), ariko Park Chan-wook yayihinduye mu buryo bwe bwihariye, ayihindura filime y’amarangamutima, urwenya n’ubuzima busanzwe, aho igaragaza uburyo ubukungu bushobora gusenya umuryango.

0 Comments

Leave a comment