03rd, September 2025, 08:22:14 AM
Home / News / gen-muhoozi-kainerugaba-yongeye-kurikoroza-kubera-miss-jolly-mutesi
Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye kurikoroza kubera Miss Jolly Mutesi

17

Aug

Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye kurikoroza kubera Miss Jolly Mutesi

ibintu yizera.

Kuri iyi nshuro, yavuze ko umwaka utaha azaza mu Rwanda gutwara umugore yakunze, akaba Miss Jolly Mutesi.

Ati “Umwaka utaha nzajya mu Rwanda gufata umugore wanjye, sinshaka ibihuha n’inkuru, arahari kandi nzamugira umugore.”

Mu gucecekesha abari batangiye kwibasira Jolly Mutesi, Gen. Kainerugaba yagize ati “Witondere kuvuga ku mugore wanjye. Kuvuga nabi Jolly Mutesi birabujijwe kuko kumuvuga ni nko kumvuga.”

Gen.Muhoozi yaherukaga kuvuga kuri Mutesi Jolly mu 2022 ubwo yatumiraga uyu mukobwa mu birori by’isabukuru ye, icyakora undi birangira atabashije kubyitabira.

Muri Gicurasi 2025, Gen. Muhoozi yasabwe gushaka Miss Jolly Mutesi akamugira umugore wa kabiri, ariko abitera utwatsi avuga ko umugore we yamumerera nabi.

Icyo gihe yarabwiwe ati “Muhoozi uzaze utware umugeni wawe (Jolly Mutesi) akubere umugore wa kabiri.”

Mu gusubiza, Gen Muhoozi yaragize ati “Ushaka Charlotte anyice.”

Jolly Mutesi amaze iminsi avugwa mu nkuru z’urukundo n’umucuruzi ukomeye muri Tanzania witwa Lugumi Saidi.

0 Comments

Leave a comment