03rd, September 2025, 08:21:55 AM
Home / News / he-paul-kagame
H.E PAUL KAGAME

26

Aug

H.E PAUL KAGAME

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yayoboye umuhango wo gusoza amasomo ku barenga 6000 barimo ba Ofisiye mu ngabo z’u Rwanda, RDF, Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS.Uyu muhango wabaye kuri uyu wa mbere, tariki ya 25 Kanama 2025, wabereye mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro.Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro, byatangaje ko abakurikiye aya masomo azwi nka ‘Military Career Courses’ bahawe ubumenyi mu bya gisirikare n’ibindi.Amasomo ya “Military Career Courses” akubiyemo amasomo atandukanye agamije gutegura abasirikare ku nzego zinyuranye z’ubuyobozi.Yibanda cyane mu gutanga ubumenyi ku buyobozi, gufata ibyemezo no kuyobora abandi mu bihe bitandukanye, uko ingabo zitegura kandi zigakora ibikorwa bya gisirikare, amahame n’amategeko agenga igisirikare, gucunga ibikoresho n’umutungo bya gisirikare n’ibindi.

0 Comments

Leave a comment