03rd, September 2025, 08:18:19 AM
Home / News / i-kigali-hagiye-gushyirwa-ibiro-byikigo-gishinzwe-ibyambu-cya-tanzania
I Kigali hagiye gushyirwa ibiro by’Ikigo gishinzwe ibyambu cya Tanzania

27

Jul

I Kigali hagiye gushyirwa ibiro by’Ikigo gishinzwe ibyambu cya Tanzania

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko muri iyi nama bashyizeho itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo byaba bihari bibangamiye ubucuruzi n’ubwikorezi kugira ngo bizafatirwe icyemezo.Ati “Iyi nama yatumye impuguke z’impande zombi n’abandi bayobozi baganira ku kugira ngo hakemurwe ibibazo byaba biriho, bityo ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi butere imbere kandi tukaba twizera ko bizagerwaho”.Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza, yemeza ko Tanzania ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubucuruzi bw’u Rwanda binyuze mu kurworohereza gukoresha icyambu cya Dar es Salaam, kinyuzwaho 70% by’ibicuruzwa rutumiza mu mahanga.Yanagarutse ku bufatanye bw’u Rwanda na Tanzania, agaragaza ko bushingiye ku buhahirane, ku mateka ndetse n’umuco uhuje abaturage b’ibihugu byombi.Ati “Umubano w’ibihugu byombi wateye imbere cyane binyuze mu miyoborere myiza y’abakuru b’ibihugu byacu, bashyizeho urufatiro rukomeye rwo kurusha

0 Comments

Leave a comment