03rd, September 2025, 08:18:18 AM
Home / News / ibyingenzi-wamenya-mbere-yuko-ifaranga
Iby'ingenzi wamenya mbere y'uko ifaranga

03

Aug

Iby'ingenzi wamenya mbere y'uko ifaranga

Ku itariki ya 1 Kanama 2025, BNR yatangije igikorwa bise “Retail CBDC Ideathon”, kigamije gukusanya ibitekerezo by’abaturage, abafite udushya, ba rwiyemezamirimo n’ibigo by’ikoranabuhanga (fintechs) ku ikoreshwa ry’ifaranga ry'ikoranabuhanga mu Rwanda. Ibi bikorwa birimo gukorwa ku bufatanye n’ikigo cy’Abadage Giesecke+Devrient (G+D), cyihariye mu ikoranabuhanga ry’umutekano w’amafaranga na serivisi za digitale.Iyi gahunda iri mu cyiciro cya kabiri cy’iterambere ry’ifaranga rishingiye ku ikoranabuhanga, kizwi nka “proof-of-concept (PoC)”, muri bitanu byasobanuwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF): itegura, igerageza, icyitegererezo, igerageza ry’amasoko, no gushyirwa mu bikorwa.CBDC ni ifaranga rya digitale ritangwa kandi rigashyirwaho n’igihugu binyuze muri banki nkuru, rikagira agaciro karinganiye n’ak’ifaranga risanzwe rifatika. Ryaba rigenewe abaturage (retail CBDC) rigakora nka mobile money cyangwa amafaranga yo mu ntoki, cyangwa rikaba rigenewe ibigo by’imari mu guhererek

0 Comments

Leave a comment