
22
AugIgor Mabano
Nyuma y’amezi abiri asohoye indirimbo ye nshya yise ‘My way’, Igor Mabano ari kuyisubiranamo n’abahanzi b’amazina akomeye muri Haïti nka Steves J. Bryan na DT Keyz bose banahuriye ku kuba batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Igor Mabano yavuze ko iyi ndirimbo yayisubiranyemo n’aba bahanzi nyuma yo kuyibona bakayikunda bakamusaba ko bayisubiranamo.Ati “Barayibonye barayikunda, bansaba ko twayisubiranamo. Mu by’ukuri banyuze kuri Instagram kuko nta n’umwe muri bo turabonana ngo tube tuziranye.”Igor Mabano yavuze ko yemereye aba bahanzi gusubiranamo indirimbo ye, nyuma yo kubitegereza agasanga nabo basanganywe imibare itari mibi ku mbuga zicururizwaho ibihangano.Ati “Nyuma yo kubona indirimbo bakayikunda baranyandikiye bansaba ko twayisubiranamo, nanjye icyo nakoze ni ukureba niba bafite imibare myiza ku mbuga zicururizwaho imiziki, nyuma yo kureba ko hari ibyo banyungura twemeranya gukorana.”Igor Mabano yatangiye umuziki mu 2017, icyakora aza kuba ikimenyabose nyuma yo gusohora indirimbo ‘Iyo utegereza’ yamufashije kumenyekana ku ruhando rwa muzika y’u Rwanda.Uyu muhanzi wakoranaga bya hafi na KINA Music amaramo igihe gito nubwo yaba we cyangwa iyi sosiyete isanzwe izwiho gufasha abahanzi nta numwe wigeze ashaka kuvuga ku cyabatandukanyije