03rd, September 2025, 08:20:34 AM
Home / News / imisoro-namahoro-bikomoka-ku-mucanga-byinjije-arenga-miliyoni-450-frw
Imisoro n’amahoro bikomoka ku mucanga byinjije arenga miliyoni 450 Frw

12

Aug

Imisoro n’amahoro bikomoka ku mucanga byinjije arenga miliyoni 450 Frw

Aka karere gatangaza ko ubu bucukuzi bwahangiye imirimo abaturage 9,650 binyuze muri sosiyete 36 zifite impushya zo gukora iyi mirimo.Imigezi yatanzweho impushya nyinshi irimo uwa Sebeya ufite site enye zicukurwaho umucanga n’uwa Koko watanzweho impushya eshatu.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro, Bagirishya Pierre Claver, yahamirije IGIHE ko ubu bucukuzi bwinjije imisoro n’amahoro byinshi.Ati “Umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25, twari twarahize ko imisoro y’ibyo twiyinjiriza izaba miliyoni 1,115 frw ariko twarayirengeje iba miliyoni 1,150 frw biduha igipimo cya 103%.”Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26 bifuza kuzazamura imisoro n’amahoro bikomoka ku byo akarere kiyinjiriza bikagera kuri miliyoni 1,400 frw.Abaturage bishimira ko aka kazi kabatunze n’imiryango yabo ndetse ko bakomeje urugendo rw’iterambere.Habumugisha Tumaini wo mu Murenge wa Gihango avuga ko aka kazi kamufashije kugura ingurube ebyiri n’inkoko zirenga 10 kandi ko nta funguro ak

0 Comments

Leave a comment