
16
AugImvano y’ibyaha byafungishije abasirikare n’abanyamakuru
Bivugwa ko nyuma yo kwakira aya mafaranga, Kalisa Georgine yayohererezaga Capt Peninah Mutoni.Ku mukino wa APR FC na Pyramid, bigaragara ko Ndayishimiye Raegan na Biganiro Mucyo Antha (ubwo yari akiri umunyamakuru), bishyuriwe itike y’indege na Minisiteri y’Ingabo.RwandAir yishyuza Minisiteri y’Ingabo 1.013$ y’urugendo Mucyo Antha yakoreye muri Tanzania, yiswe umukozi wayo.Mbere yo gutabwa muri yombi, Ishimwe Ricard mu kiganiro cyatambutse kuri SK FM ku wa 31 Nyakanga 2025, yumvikanye yemera iby’aya manyanga.Ati “Icyambabaje muri ibi bintu, njye nagiye mu Misiri ntanze miliyoni 1,4 Frw kubera itike y’indege yanjye yahagaritswe nongera n’andi mafaranga yanjye yo kugenda nyuma [...] umunyamakuru arajya kubazwa ngo yarishyuye gute? kugera aho afungwa.”CSP Sengabo yishwe umukozi wa APR BBWUretse aya mafaranga yakoreshejwe ku mikino APR FC yari ifite, amakuru avuga ko hari abasirikare n’abacungagereza baje mu Rwanda, bava mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bahawe amatike y’indege na Capt Peninah Mutoni kandi batabyemerewe. Muri aba harimo na CSP Hillary Sengabo.Amakuru avuga ko mu mpera za 2024 ubwo CSP Hillary Sengabo yiteguraga kuza mu Rwanda mu kiruhuko, yavuganye na Capt Peninah Mutoni kugira ngo amugurire itike ya RwandAir. Ngo yamuhaye konti ye yo muri banki, ayoherezaho 534$, nawe amwoherereza itike.Ibi kandi byabaye kuri CSP Olive Mukantabana kuko nawe bivugwa ko yaguriwe itike y’indege na Capt Peninah Mutoni ubwo yashakaga kuva muri Sudani y’Epfo.CSP Mukantabana yavuze ko nimero ya Capt Peninah Mutoni yayihawe na Capt Peninah Umurungi bari kumwe muri Sudani y’Epfo.Bombi ngo bahawe amatike ariko ntiyagurwa mu mafaranga batanze, ahubwo bagirwa abakozi ba APR BBW.Capt Peninah Umurungi nawe ari mu baguriwe itike y’indege na Capt Peninah Mutoni. Aha ni naho hakomoka icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano Capt Mutoni ashinjwa.Bivugwa ko Capt Peninah Mutoni amaze kubona ko byamenyekanye ko Capt Peninah Umurungi atiyishuriye itike, yifashishije umukozi wa RwandAir bakora inyandiko igaragaza ko Capt Peninah Umurungi yiyishyuriye.Undi musirikare uri muri uru rubanza ni Maj Vincent Murigande. Ashinjwa na Capt Peninah Mutoni ko ari we wamuhaye amabwiriza yo kugurira itike Sengabo na Oliva Mukantabana. Bivugwa ko kandi yahabwaga email zose zisabira abantu itike, bigashyirwa ku izina rya Minisiteri y’Ingabo kandi badafite aho bahuriye nayo.Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, aherutse kuvuga ko uwakoresheje nabi umutungo wa Minisiteri y’Ingabo agomba kubibazwa.Yaragize ati "MINADEF niduha ingengo y’imari yo kuzamura Abanyarwanda, nituyikoresha nabi tuzabibazwa. Niba hari uwo bahamagaye muri mwe kujya kumubaza, niba atarabigizemo uruhare azagaruka. Ubutabera buratinda ariko bukaba. Abo byababaje mubyihanganire kuko ntabwo igihugu cyabaho nka bya bindi tuzi.”“Tugomba rero gucunga neza ibyo baduha kugira ngo tuzamure impano kandi tubikoreshe icyo byagenewe. Bariya bagenzi banyu rero reka twizere ko ubutabera buzabijyamo. Bashobora gutindayo gato ariko ndizera ko tugiye kubikemura neza. Nanjye nidukorane neza kugira ngo turindane neza ibyo APR iduha.”