03rd, September 2025, 08:17:38 AM
Home / News / ingabire-diane-witabiriye-miss-rwanda-2020-yasezeranye-imbere-yamategeko
Ingabire Diane witabiriye Miss Rwanda 2020 yasezeranye imbere y’amategeko

23

Aug

Ingabire Diane witabiriye Miss Rwanda 2020 yasezeranye imbere y’amategeko

Ibi birori byabereye ku Murenge wa Kimihurura ku wa 21 Kanama 2025.

Ingabire asezeranye imbere y’amategeko n’uyu musore bitegura kurushinga nyuma y’ukwezi kumwe gushize amwambitse impeta bakemeranya kuzarushinga.

Muri Nyakanga 2025 nibwo uyu mukobwa yambitswe impeta n’umusore usanzwe ukoresha imyitozo ngororamubiri uzwi nka Coach Ian, bemeranya kuzarushinga.

Nyuma yo kwambikwa impeta, Ingabire Diane na Coach Ian bahise bemeza ko amatariki y’ubukwe bwabo ari ku wa 20-27 Nzeri 2025.

Ingabire Diane ni umwe mu bakobwa bamenyekanye mu 2020 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda ndetse biza kurangira yegukanye Ikamba ry’umukobwa uzi kubana neza n’abandi, Miss Congeniality.

Nyuma y’iri rushanwa, uyu mukobwa ntiyongeye kuvugwa cyane, ariko yongera kugaragara ku mbuga nkoranyambaga yifashishwa n’ibigo bitandukanye bicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kwamamaza.

Imiterere ye yatumaga amashusho yakoraga mu kwamamaza akurikirwa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2020, Ingabire Diane yibukirwa ku mushinga yari yaserukanye wo guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda zitateguwe.

0 Comments

Leave a comment