Home / News / inzu-yimyidagaduro-ihahiro-na-hotel-zaria-court-yamaze-kuzura-ndetse-yanatangiye-gukora

26
JulInzu y’imyidagaduro, ihahiro na Hotel ‘Zaria Court’ yamaze kuzura ndetse yanatangiye gukora.
Mu kiganiro cyihariye Che Rupari, umwe mu bayobozi ba Zaria Court yasobanuye byimbitse igitekerezo cyo kubaka iki cyanya gikubiyemo ibikorwa bitandukanye yaba ubucuruzi, imyidagaduro na hoteli (Ecosystem), aho bagera kuri 500 bahawe akazi.Ati “Igi kikorwa n’ubundi cyaje kunganira ibindi bikorwa remezo biri hano birimo BK ARENA, Stade Amahoro ndetse na Petit Stade. Uzava muri kimwe muri byo ashaka kuruhuka, ntabwo azarenga hano, yaba ashaka kujya mu mazi akoga, gukina imikino nk’umupira w’amaguru (mini foot), koga (swimming), Basketball, kureba imikino itandukanye y’ahandi ku mateleviziyo ya rutura, kuzana abana bato, guhaha yewe na Hoteli waruhukuramo, byose azabisanga hano atiriwe ajya kuzenguruka Kigali”.Ku bijyanye no gutanga akazi, Che yagize ati “Ubu tuvugana abagera kuri 500 bamaze kubona akazi kandi urabona ko turi mu ntangiriro. Uko tuzagenda twaguka, umubare w’abahabwa akazi cyane cyane urubyiruko uzagenda wiyongera”.Zaria Court Kigali yatangiye kubakwa tariki ya 14