
30
JulItangazo
Inama y'Abaminisitiri yemeje itangwa ry'ubutaka bwa Leta buzahabwa 'Africa Health Sciences University (AHSU)', kugira ngo bwubakweho ishuri rikuru ryigisha iby'ubuvuzi, ndetse inemeza Iteka rya Minisitiri ryemerera 'International Covenant College' gutangira gukora nk'ishuri rikuru ryigenga, rinahabwa ubuzimagatozi. Iri shuri rizatangirana amashami abiri: Ishami ry'Itangazamakuru n'Ikoranabuhanga n'Ishami ry'Uburezi mu Mikurire y'Umwana, hanyuma rikazagenda ryagura amashami.