02nd, September 2025, 19:04:02 PM
Home / News / jamirah-namubiru-ufite-inkomoko-mu-rwanda-ahatanye-muri-miss-uganda
Jamirah Namubiru ufite inkomoko mu Rwanda ahatanye muri Miss Uganda

19

Aug

Jamirah Namubiru ufite inkomoko mu Rwanda ahatanye muri Miss Uganda

Uyu mukobwa w’imyaka 21 ahatanye muri 26 bari muri Miss Uganda 2026, aho aheruka kuba Miss Central Uganda, bikamuhesha guhagararira aka gace muri iri rushanwa ku rwego rw’igihugu.

Jamirah Namubiru akomoka kuri nyina w’Umunyarwanda ndetse na se w’Umunya-Uganda. Nyina avuka i Kayonza mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Uyu mukobwa abarizwa mu Karere ka Masaka muri Uganda. Akunda umukino wa Basketball, guteka no gukora ibikorwa byo gufasha. Afite umushinga wo kurwanya imirire mibi.

Mu bo afatiraho urugero harimo Umunya-Kenya Halima Aden witabiriye Miss Minnesota USA mu 2016.

Jamirah Namubiru ni umukobwa wa mbere wagaragaye muri Miss Uganda yambaye ‘Hijab’, igitambaro abakobwa bo mu idini ya Islam bambara mu mutwe.

Jamirah Namubiru ahatanye muri iri rushanwa akomoka mu Rwanda, mu gihe Hannah Karema Tumukunde wabaye nyampinga wa Uganda mu 2023 nawe avuka kuri nyina w’Umunyarwanda.

Miss Uganda 2026 azamenyekana mu mpera za Nzeri uyu mwaka.

0 Comments

Leave a comment