Jay-Z, washinze kompanyi ya Roc Nation, amaze kwagura ibikorwa bye by’ubucuruzi bitandukanye ari byo byamuhesheje ubutunzi bukomeye.
Afite ishoramari mu ruganda rukora champagne ihenze ya Armand de Brignac (Ace of Spades), mu ruganda rwa cognac D’Ussé, inyungu yavanye mu kugurisha serivisi yo kumva umuziki kuri internet ya Tidal, ndetse no mu myambaro ya Rocawear.
Uretse ibyo, afite ishoramari mu miturire, mu mahoteli, mu ikoranabuhanga no mu mishinga mito y’abashoramari (startups). Ku rundi ruhande, umuhanzikazi Taylor Swift yakomeje kuba umuhanzi w’umugore ukize kurusha abandi ku isi, aho umutungo we ubarirwa muri miliyari 1.6$.
Forbes yagaragaje ko ari we muhanzi wa mbere ku isi wageze ku rwego rwa miliyari abikesha gusa inyungu ziva mu bihangano bye n’ibitaramo, bitandukanye n’abandi bagiye barushaho gukungahara binyuze no mu bindi bikorwa by’ubucuruzi.
Ibi bigaragaza neza uburyo umuziki utakiri umwuga wo gususurutsa abantu gusa, ahubwo wagiye uba inzira ikomeye yo gukungahaza abahanzi bazi kubyaza umusaruro impano zabo no kuyihuza n’ishoramari rifatika.