03rd, September 2025, 08:22:14 AM
Home / News / jenna-ortega-yagaragaje-uko-imbuga-nkoranyambaga-zikomeje-kwangiza-urubyiruko
Jenna Ortega yagaragaje uko imbuga nkoranyambaga zikomeje kwangiza urubyiruko

02

Aug

Jenna Ortega yagaragaje uko imbuga nkoranyambaga zikomeje kwangiza urubyiruko

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Jenna Ortega wamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ‘Wednesday’ ya Netflix, yagaragaje impungenge ku ruhare imbuga nkoranyambaga zigira mu buzima bw’urubyiruko, avuga ko zituma rushobora gutakaza kumenya abo bari bo, icyo rushoboye n’uruhare rwabo mu muryango.Mu kiganiro yagiranye na BBC, Ortega w’imyaka 22 yavuze ko intandaro y’uko filime Wednesday yakunzwe cyane, ari uko igaruka ku nsanganyamatsiko ijyanye n’uburyo abantu muri iki gihe bashaka aho babarizwa n’aho bisanga bameze nk'abari kumwe n’abandi.Yagize ati: "Sinabayeho mu myaka ya za 1970, ariko numva abantu bavuga uko byari byiza gusura abaturanyi, abana bagatembera mu mujyi n’amagare, abantu bagahurira ahantu ku gihe bumvikanyeho. Ubu ibintu byarahindutse cyane."Yakomeje asobanura ko abantu benshi muri iki gihe batakivugana imbona nkubone, ahubwo babarizwa ku mbuga nkoranyambaga, ibintu avuga ko bishobora gutuma umuntu yumva atari kumwe n’aba

0 Comments

Leave a comment