
17
AugJoshua Baraka
barimo Ruti Joel washimishije benshi mu bihangano bitandukanye. Uyu musore yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo “Cunda”, “Amaliza”, “Cyane” n’izindi.Mike Kayihura we yaririmbye izirimo “Sabrina”, “Anytime”, “Zuba” na “Tuza” yakunzwe cyane. Uyu muhanzi mu ndirimbo yaririmbye zashimishije benshi harimo iyo yakoranye na DJ Pius itarajya hanze.Alyn Sano nawe uri mu bakobwa bakundirwa ikimero cye ndetse n’ubuhanga mu kuririmba, yashimishije abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ze zirimo “Tamu Sana”, “Chop Chop” aheruka gushyira hanze yahuriyemo na Bensoul wo muri Kenya n’izindi. Uyu mukobwa nawe yatunguranye aririmbana na DJ Pius indirimbo yabo itarajya hanze.Undi uri mu banyuze ku rubyiniro ni DJ Marnaud. Uyu musore nawe wagiye akora ibihangano bitandukanye, yishimiwe mu ndirimbo yahuriyemo n’abandi bahanzi, ariko ananyura abitabiriye biturutse ku kuntu yashyushyaga ibi birori.DJ Pius ubusanzwe witwa Rickie Pius Rukabuza yagiye anyura ku rubyiniro inshuro zitandukanye. Uyu mugabo umaze imyaka 15 irenga ari umwe mu nkingi zikomeye mu myidagaduro yagiye aririmbana n’abahanzi bitabiriye igitaramo cye indirimbo zitarajya hanze. Ni nako byagenze kuri DJ Marnaud bahuriye ku rubyiniro bagafatanya gususurutsa abitabiriye.Joshua Baraka uri mu bahanzi bagezweho muri Afurika by’umwihariko ukorera umuziki muri Uganda ariko ufite nyina w’Umunyarwandakazi, yishimiwe by’ikirenga muri iki gitaramo.Uyu musore yaririmbye indirimbo ze zikunzwe nka “Nana” yamwubakiye izina, “Dalilah’’, “Wrong Places” imaze amezi make igiye hanze n’izindi.Joshua Baraka yaherukaga kuririmbira mu Rwanda mu gitaramo cyabaye tariki 24 Kamena 2023 kuri Mundi Center mu Karere ka Kicukiro. Yagihuriyemo n’abahanzi barimo Boy Chopper ukizamuka, Kivumbi, Ish Kevin, Mike Kayihura na Zagazillions.DJ Pius wamutumiye mu gitaramo ni umwe mu bamaze igihe kinini mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.Yamenyekanye ari umunyamakuru kuri City Radio by’umwihariko aba n’umwe mu bavanga imiziki bakomeye bamenyekanye mu myaka isaga 10 ishize. Mu muziki yaririmbye mu itsinda rya Two4Real yari ahuriyemo na TKay.