03rd, September 2025, 08:19:37 AM
Home / News / joshua-baraka-ukubutse-i-kigali-arishimira-ko-amaze-kwandika-indirimbo-1000
Joshua Baraka ukubutse i Kigali arishimira ko amaze kwandika indirimbo 1000

27

Aug

Joshua Baraka ukubutse i Kigali arishimira ko amaze kwandika indirimbo 1000

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wo muri Uganda, Joshua Baraka, arizihiza intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki nyuma yo gutangaza ko amaze kwandika indirimbo igihumbi kuva yatangira urugendo rwe rw’ubuhanzi.

Baraka yatangiye kumenyekana cyane mu 2023 ubwo yasohoraga indirimbo ye yise “Nana”, yahise ikundwa n’abatari bake muri Afurika no hanze yayo. Uyu musore, wavukiye mu gace ka Bwaise mu Mujyi wa Kampala, akunda kwita “ghetto” kubera ubukene bugaragaramo ariko bukajyana n’ubusabane, yari amaze igihe yiga umuziki kuva akiri muto.

Yatangiye kuririmba afite imyaka itandatu, indirimbo ya mbere yanditse yavugaga kuri nyina, naho se akaba yari umupasiteri wamufashije gukunda ibikoresho by’umuziki byo mu rusengero. Kuva afite imyaka 12, yarushijeho kwinjira mu buhanzi ubwo yatangiraga kwiga umuziki ku ishuri.

“Nana” yamuhinduriye amateka

Indirimbo “Nana”, yasohotse Baraka yujuje imyaka 22 y'amavuko, yahise imuhindurira amateka. Yahise asinyishwa na Moves Recordings, inzu ikomeye ikorera mu Bwongereza itunganya umuziki wa Afrobeats. Iyi ndirimbo yanakorewe 'remix' imuhuza n’ibyamamare nka Joeboy wo muri Nigeria, King Promise wo muri Ghana na Bien wo muri Kenya. Ni yo ndirimbo yamuhaye amahirwe yo kujya bwa mbere mu ngendo mpuzamahanga, agera muri Kenya, Nigeria, Ghana ndetse no mu Bwongereza.

Ibindi bikorwa amaze kugeraho


Joshua Baraka amaze gushyira hanze album zirenga icumi, zirimo Baby StepsBelinda na Sana. Yatangiye gukora ubuhanzi nk’akazi afite imyaka 19, acurangira mu tubari no muri resitora, akoresha piano. Yivugira ko yahuzaga umudiho wa Afrobeats, Dancehall na RnB, ibintu byahaye umuziki we uburyohe budasanzwe.

Kuva yasohora “Nana”, Baraka akomeje gutera imbere mu buryo budasanzwe. Ati: “Numvaga ‘Nana’ izakundwa ariko sinigeze ntekereza ko izagera ku rwego rw’isi. Byanyeretse ko umuziki ushobora guhindura byose.”

Yanditse indirimbo y'igihumbi, agenera n’ubutumwa abafana


Mu butumwa yashyize kuri X (Twitter), Baraka yagize ati: “Ubu maze kwandika indirimbo ya 1000. Biratangaje kubona ko ngifite byinshi byo kuvuga, ndetse kurusha mbere hose. Ndashimira Imana n’abafana bampora hafi. Imana niyo ikomeye kurusha byose, kandi ibahe umugisha.”

Ubutumwa ku hazaza he

Uyu muhanzi w’imyaka 24 yemeza ko atazahagarara vuba. Aritegura gushyira hanze EP nshya mu Ukuboza 2025, kandi avuga ko umwaka utaha uzaba ari wo uzerekana ikimenyetso azasiga mu ruganda rw’umuziki wa Afurika.

Baraka aheruka i Kigali tariki 15 Kanama 2025, agenzwa n’igitaramo yakoreye muri Kigali Universe ku wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2025, icyo gihe yahuriye ku rubyiniro na Dj Pius wizihizaga imyaka 15 ari mu bavanga imiziki, Alyn Sano, Ruti Joel, Mike Kayihura, Dj Marnaud, Jules Sentore n’abandi. Ahamya ko intego ye ari ugukomeza guha isi impano ye yo kuririmba no kwandika indirimbo, akemeza ko “umuziki ari impano ikomeye isi yahawe”.

0 Comments

Leave a comment