
27
JulJules Sentore agiye kumurika Album 'Umudende'
Yatangaje ko iyi album izamurikwa ku wa 1 Kanama 2025, ku munsi w’Umuganura, nk'uburyo bwo guha agaciro umuco n'amateka. Abinyujije kuri konti ya Instagram ye, yagize ati “Nganuze inganzo ab’i Rwanda, tariki ya 01 Kanama 2025, abakuru bati umuganura si umutsima ahubwo ni umutima. Umuzingo 'Umudende'. Iyo ikaba Integuza Benimana.”Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Sentore yavuze ko iyi album ikubiyeho "indirimbo zishingiye ku muco gakondo z’umwimerere", yemeza ko yakozweho n’abantu b’inzobere mu muziki ku buryo kuyisobanukirwa “bizasaba umugabo bigasiba undi.”Yagize ati “Ni album yitondewe yicariwe n’abahanga mu gucuranga ndetse no kwandika, rero ikoze neza. Muri make ni album nziza. Gusa nk’uko bisanzwe si buri wese uzapfa kuyisobanukirwa, kuko ifite ubuvanganzo bwihariye.”Yongeyeho ko abakunzi b’umuziki Gakondo bashonje bahishiwe, kuko iyi album agiye kuyishyira hanze mu gihe cya vuba.Album “Umudende” igizwe n’indirimbo 12: Rutemikirere