
25
JulJuma Jux n’umugore
Juma Jux n’umugore we akaba n’umukinnyi wa filime w’Umunya-Nigeria Priscilla Ajoke Ojo, bagaragaje ko bitegura kwibaruka imfura yabo nyuma y’amezi make bakoze ubukwe.Ni ubutumwa aba bombi batambukije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha bifashishije amafoto agaragaza Priscilla Ajoke Ojo atwite inda y’imvutsi.Ubu butumwa bwakiriwe neza n’ibyamamare binyuranye birimo Alliah Cool, Peter wamamaye muri P Square, Diamond n’abandi benshi bagaragaje ko bashimishijwe n’iyi nkuru.Juma Jux n’umugore we bakoze ubukwe muri Mata 2025, ubu bukaba bwarabereye muri Nigeria icyakora agenda akora n’ubundi bunyuranye bwo kwakira inshuti ze.Urukundo rwa Priscilla na Juma Jux rwatangiriye i Kigali mu Rwanda ubwo yari mu rugendo rw’akazi. Jux mu 2024 ni bwo yerekanye uyu mukobwa nyuma yaho atandukanye na Karen Bujulu bahoze bakundana.Aba bombi batandukanye ku mpamvu zitamenyekanye. Inkuru yo gutandukana kwabo yahamijwe n’uko muri Mata 2024, Juma yagaragaye asomana n’Umunyamideli Huddah Monroe mbere yo gukundana