03rd, September 2025, 08:13:13 AM
Home / News / juma-jux-numugore-we-bibarutse-imfura
Juma Jux n’umugore we bibarutse imfura

26

Aug

Juma Jux n’umugore we bibarutse imfura

Amakuru y’uko babyaye umwana w’umuhungu, Juma Jux na Priscilla Ajoke Ojo bayatangaje babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Juma Jux n’umugore we bakoze ubukwe muri Mata 2025, bubera muri Nigeria icyakora agenda akora n’ubundi bunyuranye bwo kwakira inshuti ze.

Urukundo rwa Priscilla na Juma Jux rwatangiriye i Kigali mu Rwanda ubwo yari mu rugendo rw’akazi. Jux mu 2024 ni bwo yerekanye uyu mukobwa nyuma yo gutandukana na Karen Bujulu bahoze bakundana ku mpamvu zitamenyekanye.

Inkuru yo gutandukana kwabo yahamijwe n’uko muri Mata 2024, Juma yagaragaye asomana n’Umunyamideli Huddah Monroe mbere yo gukundana Priscilla.

Jux yakundanye n’abandi bakobwa barimo Vanessa Mdee batandukanye uyu mugore agashakana na Rotimi, banamaze kubyarana abana babiri barimo umukobwa witwa Imani wavutse mu 2023 n’umuhungu witwa Seven wavutse muri Nzeri 2021.

0 Comments

Leave a comment