
23
Jul"Kigali: Utubari 200 twafunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza"
Ubugenzuzi bwakorewe mu tubari 601 mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali, ku wa Gatandatu tariki ya 19 no ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2025, mu rwego rwo gusuzuma iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga ubu bucuruzi.Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko izi ari ingamba zashyizweho zo kubahiriza amabwiriza agenga ubu bucuruzi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubukangurambaga bwatangijwe bwo kurwanya ubusinzi bukabije.Yagize ati “Mu rwego rwo gukumira no guca ubusinzi bukabije bwakomeje kugaragara cyane cyane mu rubyiruko, hashyizweho ingamba zigomba gushyirwa mu bikorwa hakorwa ubugenzuzi buhoraho bwa Polisi ku bufatanye n’izindi nzego zibishinzwe hagamijwe kureba ko amabwiriza agenga imikorere y’ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu n’imyidagaduro yubahirizwa.”Yasobanuye ko byakozwe “nyuma y’uko hakomeje kugaragara kunyuranya n’aya mabwiriza nkana ku tubari twinshi n’amahoteli nyuma yo kwihanangirizwa inshuro nyinshi ari na yo mp