
22
AugKigingi ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya i Kigali
Ni igitaramo kizabera kuri Molato Restaurant & Bar tariki 31 Kanama. Iki gitaramo ntikizaba icy’urwenya gusa, ahubwo kizahuriza hamwe urwenya, umuziki, n’aba-DJ mu rwego rwo guha abazitabira ijoro ridasanzwe ry’imyidagaduro.
Yves Imfura uri mu bagize itsinda ry’abari gutegura iki gitaramo yavuze ko kizaba kidasanzwe.
Ati “Ntibizaba urwenya gusa, hazaba hari itsinda ry’abacuranzi, aba-DJ ndetse n’abandi bahanzi. Biri hafi kuba ijoro ry’imyidagaduro kurusha urwenya gusa.”
Yakomeje avuga ko Kigingi azahabwa umwanya munini wo gususurutsa abazaba bitabiriye, cyane ko ari umwe mu banyarwenda bihariye.
Kigingi amaze igihe yubaka umubano ukomeye n’abafana bo mu Rwanda binyuze mu bitaramo bikomeye nka Seka Live, Kigali International Comedy Festival na Gen-Z Comedy, aho yagiye asiga urwibutso rukomeye mu bakunzi b’urwenya.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cye i Kigali ni 10.000 Frw, mu gihe ameza y’abantu umunani ari 250.000 Frw.
Kigingi si mushya ku rubyiniro rw’i Kigali. Uyu murwenya bwa mbere yahataramiye mu 2019 ubwo yari mu Kigali International Comedy Festival.
Nyuma y’imyaka ibiri, yahubatse umubano uhamye ubwo yashyingiranwaga n’Umunyarwandakazi Marina Mataratara, mu bukwe bwabereye i Kigali. Ubu, Kigingi avuga ko Rwanda ari nk’iwabo ha kabiri, bikaba bituma iki gitaramo agiye kwitabira kigaragara nk’icy’ingenzi cyane kuri we.