03rd, September 2025, 08:15:02 AM
Home / News / kizz-daniel-yimariye-agahinda-i-kigali
Kizz Daniel yimariye agahinda i Kigali

03

Aug

Kizz Daniel yimariye agahinda i Kigali

Iki gitaramo cyahurije hamwe urubyiruko ruturutse mu bihugu birenga 20 bya Afurika, ndetse n’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, bose bishimira uburyo uyu muhanzi yanyuze imitima yabo guhera ku ndirimbo ya mbere kugeza asoje.Kizz Daniel yaje i Kigali afite igikundiro gikomeye bitewe n’indirimbo ze zakunzwe ku isi hose. Yatangiye igitaramo aririmba “Mama”, akomerezaho “Yeba”, mbere yo gutangira gutambutsa ibihangano bye bishya n’ibyakunzwe mu bihe bitandukanye.Yakomeje asusurutsa abari muri BK Arena abinyujije mu ndirimbo nka “Cough”, yaherekejwe n’ababyinnyi b’abakobwa bavugishije benshi, “Nesesari”, “Lie” (aho yabyinanye n’umukobwa yari yazamuye ku rubyiniro), “Madu”, “Woju”, “No Wahala” yakoranye na Tiwa Savage na 1da Banton, “RTID (Rich Till I Die)”, “GWAGWALADA” na “Marhaba”.Igitaramo cye cyasojwe n’indirimbo y’amateka “Buga”, yakoranye na Tekno, indirimbo yahiriwe cyane muri 2022 ubwo yifashishwaga mu maserukiramuco y’Igikombe cy’Isi. Yongeye kugaragariza Kigali impano ye idasanzw

0 Comments

Leave a comment