03rd, September 2025, 08:20:32 AM
Home / News / kuvuza-ingoma-byagaragajwe-nkumuco-u-rwanda-ruhuriyeho-nu-buyapani
Kuvuza ingoma byagaragajwe nk’umuco u Rwanda ruhuriyeho n’u Buyapani

19

Aug

Kuvuza ingoma byagaragajwe nk’umuco u Rwanda ruhuriyeho n’u Buyapani

Ibi yabigarutseho ku wa 18 Kanama 2025, ubwo yakiraga itsinda ry’Abayapani bavuza ingoma ryitwa ‘Wadaiko Hama’ rimaze iminsi rizenguruka mu bice bitandukanye byo mu Rwanda, berekana ubuhanga bwabo mu kuvuza izi ngoma.Wadaiko Hama ni itsinda rizenguruka ibihugu bitandukanye byo ku Isi ryerekana umuco w’iki gihugu, ariko cyane cyane mu bijyanye no kuvuza ingoma.Urugendo rwaryo rwahereye i Kigali ku wa 13 Kanama, rikurikizaho mu Karere ka Rwamagana ku wa 14 Kanama, mu Karere ka Gicumbi ryahataramiye tariki ya 15 Kanama, mu gihe ku wa 17 Kanama ryerekeje mu Karere ka Kayonza.Ubundi Wadaiko bivuze Ingoma y’u Buyapani, ikaba iri muri zimwe mu zimaze igihe kandi ikaba ikifashishwa mu muco wabwo, ndetse ikaba imaze kwitabira iserukiramuco mu bihugu bitandukanye.Mu muco w’Abayapani, ingoma zizwiho kuba ikimenyetso cy’amahoro, ikaba ari yo mpamvu Wadaiko yajyaga yifashishwa mu gushimira imana zabo zabafashije kwirukana imyuka mibi.Ambasaderi Fukushima yagaragaje ko impamvu iri tsinda ryaje mu Rwanda, ari mu rwego rwo gukomeza gusangira no guteza imbere umuco w’u Rwanda ndetse n’uw’u Buyapani.Ati “Mu gihugu cyacu twifashisha izi ngoma mu rwego rwo gushimira imana zadufashije kurinda imyuka mibi imyaka ikaba yareze. Impamvu iri tsinda ryagiriye uruzinduko mu Rwanda muri iki gihe, ni ugukomeza kwishimira ukwezi Abanyarwanda bishimira ibyo bagezeho kandi nabo bakoresha ingoma mu kubyishimira.”Ambasaderi Fukushima yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibi ari amahirwe akomeye yo gukomeza umubano u Rwanda rufitanye n’u Buyapani mu bigendanye n’umuco.Ati “Nizera ko uru rugendo Hama yagiriye mu Rwanda ari amahirwe akomeye yo gukomeza umubano mwiza dusanzwe dufitanye n’u Rwanda. Bizanshimisha mu gihe Hama ikomeje ibi bikorwa kubera ko bizatuma u Rwanda n’u Buyapani bikomeza gusangira umuco wabyo maze umubano ukomeze ukomere.”U Buyapani busanzwe bufatanya n’u Rwanda muri gahunda zitandukanye nko guteza imbere uburezi, kubona amazi meza, ibikorwaremezo, ubuhinzi ndetse n’ibindi bitandukanye.

0 Comments

Leave a comment