03rd, September 2025, 08:16:21 AM
Home / News / laser-beat-na-rwabugiri-zbra-bahuriye-mu-mushinga-wo-kuzahura-hip-hop
Laser Beat na Rwabugiri Z’bra bahuriye mu mushinga wo kuzahura Hip Hop

17

Aug

Laser Beat na Rwabugiri Z’bra bahuriye mu mushinga wo kuzahura Hip Hop

Ku ikubitiro aba bombi bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Intere’.

Laser Beat avuga ko we na Rwabugiri Z’bra bari bamaze igihe bifuza guhuza imbaraga.

Ati “Impano ye [Rwabugiri Z’bra] ntabwo isanzwe kandi ikwiye gushyigikirwa. Nahise mbona ko dukwiye gukorana Mixtape kugira ngo dutange ibyishimo ku bakunzi b’umuziki nyarwanda, by’umwihariko abakunzi ba Hip-Hop.”

Laser Beat avuga ko uyu mushinga wa Mixtape ushobora kuba ari intangiriro y’urwego rushya mu rugendo rwe, aho ashyira imbaraga mu bihangano bihuriweho, bigaragaza ubufatanye n’iterambere ry’injyana ya Hip-Hop nyarwanda.

Yavuze ko ari no mu myiteguro ya album ye ya mbere, amaze igihe ayitegura. Avuga ko vuba azatangaza itariki izasohokeraho.

0 Comments

Leave a comment