
22
JulLevixone yambitse impeta inkumi bitegura kurushinga
Umusore ukomoka mu Rwanda ariko ukorera umuziki muri Uganda yagaragaje ko yamaze kwambika impeta umukunzi we wamwemereye ko bazarushinga.Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Levixone utigeze ashaka kugaragaza inkumi yambitse impeta, yasangije abamukurikira amafoto y’ibiganza bibiri icy’umusore n’inkumi yambaye impeta arangije agira ati“Umuntu nyawe mu gihe nyacyo. Yambwiye ‘Yego’ bya burundu”.Nubwo atavuze uwo yambitse impeta witegereje neza biroroshye kubona ko ari Desire Luzinda bamaze igihe bavugwa mu rukundo.Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko aba bombi mu minsi yashize bahuriye i Burayi aho Levixone yakoreye ibitaramo mu gihe Desire Luzinda we yari yaturutse muri Amerika agiye gushyigikira umukunzi we.Sam Lukas Lugolobyo [Levixone] na Desire Luzinda bamaze igihe bavugwa mu nkuru z’urukundo, ndetse mu 2022 butswe inabi bikomeye bashinjwa gukora ubukwe mu ibanga rikomeye.Icyakora kuva batangira kuvugwa mu nkuru z’urukundo nta na rimwe bigeze bashaka kubikomozaho mu itangazamakuru.D