
28
JulLionel Sentore yagabiwe inka n’iyayo mu gitaramo yamurikiyemo Album icyeza Perez
Ni igitaramo cyabereye mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village, cyitabirwa n’ibihangange mu muziki gakondo n’abayobozi bakomeye mu Rwanda.Uyu muhanzi wari utegerejwe cyane yifashishije iki gitaramo mu kumurika Album nshya yise “Uwangabiye”, izina rifite igisobanuro cyimbitse kigaragaza ishimwe yatuye Sekuru Sentore Athanase n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, Umugoboka-Rugamba.Mu gihe cyaranzwe n’amarangamutima n’umudiho gakondo wuzuye urukundo n’ubusabane, Lionel Sentore yahawe impano idasanzwe y’inka n’iyayo, ikimenyetso cy’imigisha n’ishimwe rikomeye mu muco nyarwanda.Ni impano yakiriwe n’amashyi y’urufaya, byumvikanisha ko igitaramo kitari icy'umuziki gusa, ahubwo cyari icy’umuco, icy’ukwemera n’icy’ishimwe.Sentore yashimangiye ko indirimbo “Uwangabiye” yamuhaye umurongo mushya mu muziki. Ati: “Ni idarapo ry’umuziki wanjye. Yatumye mpura n’awagabiye Abanyarwanda bose.”Iki gitaramo cyitabiriwe n’abarimo Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w