
19
AugMan United mu rugamba rwo kurekura abo idakeneye kugira ngo igume kwiyubaka
Abakinnyi barimo Rasmus Hojlund, Jadon Sancho na Alejandro Garnacho ni bo bari ku isonga mu bashobora kwerekwa umuryango. Gusa kugurisha abo bakinnyi birimo kugorana, bikaba bigabanya amahirwe yo kubona abakinnyi bashya.Hojlund we, nyuma yo gushakishwa na Napoli kubera imvune ya Romelu Lukaku, Manchester United yamushyizeho agaciro ka miliyoni 35£. Gusa kugeza ubu nta bwumvikane buragerwaho nubwo Napoli ikomeje kumushaka kugira ngo azibe icyuho mu busatirizi bwayo.Ku ruhande rwa Sancho, amafaranga y’umushahara wa buri cyumweru angana na 250,000£ ari kugorana cyane kuri AS Roma imushaka. Ibi bituma bishidikanywaho niba uyu mukinnyi azabona indi kipe mbere y’uko isoko rifunga.Garnacho na we ari mu biganiro na Chelsea, ariko bikaba bigoranyemo kuko Chelsea iri kubanza kureba uko yagurisha Nkunku kugira ngo ibone umunya Argentina Alejandro Garnacho.Mu gihe ibi byose bigikomeje, amakuru aturuka mu Bwongereza avuga ko Inter Milan ishobora gusubirana umunyezamu Andre Onana, umuzamu wigeze kuyifasha kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League. Ibi bishobora gutuma United igira ikibazo gikomeye mu izamu, by’umwihariko kuko Altay Bayindir nawe yagiye agaragaza amakosa atandukanye mu kibuga