
04
AugManchester United yegukanye Premier League Summeer League
Bruno Fernandes na Mason Mount nibo binjije ibitego bya United, mu gihe Bryan Mbeumo yakinnye umukino we wa mbere kuva yava muri Brentford.Kunganya byatumye ikipe ya Ruben Amorim irangiza ku mwanya wa mbere mu mu irushanwa rya Summer Series, nyuma y’uko yari yatsinze West Ham na Bournemouth, bituma ihabwa igikombe ishimirwa urugendo rwiza yagize muri Amerika.Ubu United yahise yerekeza kwitegura umukino uzayihuza na Fiorentina ku wa Gatandatu utaha kuri Old Trafford, mu irushanwa rya Snapdragon Cup, ari nawo mukino usoza imyiteguro ya Premier League izatangira ku wa 17 Kanama, aho izacakirana na Arsenal.Ruben Amorim yafashe umwanzuro wo gutangiza Bryan Mbeumo mu kibuga, amuha iminota ye ya mbere nk’umukinnyi mushya wa United.Uyu mukinnyi akina mu mwanya wa nimero 10 hamwe na Fernandes, mu gihe undi mukinnyi mushya, Matheus Cunha, ari we wari imbere mu busatirizi bw’iyi kipe.