03rd, September 2025, 08:21:52 AM
Home / News / minisitiri-nduhungirehe
Minisitiri Nduhungirehe

27

Jul

Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier, yanyomoje Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, wavuze ko urwego rw’umutekano ruzashyirwaho hagati y’u Rwanda na RDC, ruzanafasha mu gukura AFC/M23 mu bice igenzura.Muyaya yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Christian Lusakueno wa Radio Top Congo.Mu butumwa Nduhungirehe yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 20 Nyakanga 2025, yavuze ko Muyaya yabeshye Abanye-Congo, kuko yahuje amasezerano yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda n’igihugu cye, n’ayasinyiwe i Doha hagati ya RDC na AFC/M23.Ati “Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Patrick Muyaya avuga ko AFC/M23 izava mu bice igenzura binyuze mu rwego rw’umutekano ruhuriweho ruri mu bigize amasezerano ya Washington yasinywe ku itariki 27 Kamena 2025. Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa Abanye-Congo babwiwe kandi birababaje kuba Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC atari ubwa mbere abikoze.”Minisitiri Ndu

0 Comments

Leave a comment