
15
AugMinisitiri Nduhungirehe mu bayobozi basabira Trump igihembo cya Nobel
Minisitiri Nduhungirehe aherutse kuvuga ko Donald Trump akwiriye igihembo cy’abaharaniye amahoro ku Isi cyitiriwe Nobel nyuma yo gufasha u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gusinya amasezerano y’amahoro.Ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikinyamakuru cyo muri Amerika, Breitbart News.Nduhungirehe yavuze ko umuntu ubashije gutuma ikibazo cy’umutekano muke cyari mu Burasirazuba bwa RDC kibonerwa umuti, akwiriye igihembo cya Nobel kuko akemuye ikibazo cyari kimaze imyaka irenga 30.Ati “Amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo ni yo amaze imyaka myinshi ku Mugabane. Amaze imyaka 30. Hari umutwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 umaze icyo gihe cyose uhungabanya igihugu cyacu, rero umuntu wese harimo na Trump ushobora gutuma ayo makimbirane arangira akwiye Nobel Peace Prize.”Ku wa 27 Kamena 2025 ni bwo Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, basinyanye amasezerano y’amahoro i Washington D.C muri Amerika.Nyuma yo gusinya ayo masezerano, aba bombi bakiriwe na Perezida Trump mu biro bye, baganira n’itangazamakuru bishimira iyo ntambwe itewe.Nyuma y’ibyo biganiro, Trump yatumiye Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi, mu biganiro bigamije gusinya andi masezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ubukungu.Uretse Minisitiri Nduhungirehe, abandi bayobozi Ibiro bya Perezida wa Amerika (White House) byashyize ahagaragara ko basabira Perezida Trump iki gihembo cyitiriwe Nobel, barimo Minisitiri w’Intebe wa Armenia, Nikol Pashinyan; Perezida wa Azerbaijani, Ilham Heydar Oghlu Aliyev; Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Hun Manet; Perezida wa Gabon, Oligui Nguema; Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na Guverinoma ya Pakistan.Mu bihe bitandukanye, Perezida Trump yagiye agaragaza ko akwiye guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel bitewe n’uruhare yagize mu gushakira umuti ibibazo by’amakimbirane hagati y’ibihugu birimo Israel na Iran, u Burusiya na Ukraine, ndetse n’u Rwanda na RDC.Trump yaherukaga gushyirwa kuri uru rutonde mu 2019 no mu 2020 nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu gutuma Israel, Leta Zunze Ubumwe za Abarabu na Bahrain bisinyana amasezerano yiswe ‘Abraham Accords’.Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel gihabwa umuntu wakoze ibikorwa bidasanzwe byagiriye akamaro ikiremwamuntu, ibi bikorwa kandi harimo nko kuvumbura, guhimba mu ngeri zitandukanye no mu bumenyi butandukanye.Hiyongeraho kandi ibikorwa byo mu ndimi zitandukanye. Urugero ni mu buvanganzo ndetse no mu bikorwa byagejeje amahoro ku bantu benshi (uwaharaniye amahoro).