03rd, September 2025, 08:11:43 AM
Home / News / minisitiri-umutoni
Minisitiri Umutoni

14

Aug

Minisitiri Umutoni

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yasabye urubyiruko kwifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) mu guhanga ibishya hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kanama 2025, ubwo yifatanyaga n’urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko. Ni umunsi wabanjirijwe n’imurikabikorwa no kwerekana impano by’urubyiruko rwo muri aka karere.Umutoni Sandrine yavuze ko u Rwanda rukomeje kubakira ubushobozi Abanyarwanda hibandwa ku rubyiruko, kugira ngo bagire uruhare rufatika mu kugeza u Rwanda ku ntego z’icyerekezo 2050 rwihaye.Ati “Iyo tuvuga iterambere rirambye, ni mwe tuba duhanze amaso. Gutera imbere kw’Igihugu bigirwamo uruhare runini n’abaturage bacyo bose ariko kuramba kw’iryo terambere bikenera urubyiruko, rwiteguye gukomereza aho bakuru babo baba bagejeje. Ibi rero kubigeraho bisaba ubufatanye bw’inzego zose, ariko by’umwihariko bigakenera ubushake bw’urubyiruko rwiyemeza kwagura inzozi zabo bagahanira no kuzigeraho uko byamera kose.’’Umutoni yavuze ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ari umwanya mwiza wo kongera gusubiza amaso inyuma hakishimirwa uruhare rugira mu buzima bw’Igihugu, haba mu nzego z’imirimo ya Leta n’iy’abikorera, mu nzego z’umutekano, mu nganda z’ubuhanzi, siporo n’ahandi.Ati “Twizeye ko umusanzu wanyu uzakomeza kwiyongera muhanga ibishya byinshi mu iterambere ry’ikoranabuhanga rigezweho, mutanga ibisubizo mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu gufata ibyemezo no kugira uruhare muri politiki zishyigikira iterambere ryanyu n’iry’Igihugu muri rusange.’’Nyirarukundo Dorcas uri guhugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga muri Girls Tech, yavuze ko impanuro za Umutoni bazakiriye neza kuko ikoranabuhanga iyo urikoresheje neza rikubyarira inyungu.Ati “Nk’ubu aho natangiriye kwiga gukoresha ikoranabuhanga bya kinyamwuga, nsigaye nkorera abantu impapuro z’ubutumire bakanyishyura, nsigaye mfasha abantu gushaka serivisi ku Irembo. Ibyo byose namenye kubikoresha mu mezi make, ubu rero ngiye gushyira imbaraga mu gukoresha AI ariko mu buryo nayibyaza umusaruro.’’Mutoni Sandrine ukora mu bijyanye no kuhira imyaka, yavuze ko yifuza kubikoreshamo ikoranabuhanga mu gufasha abaturage kuhirira imyaka yabo neza.Ati ‘‘Turifuza no kugerageza uburyo bwo kuhirira imyaka umuntu adahari, igihingwa cyakenera amazi rya koranabuhanga rikikoresha ibihingwa bikabona amazi, turi kubigerageza nubwo bitari byakunda.’’Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko mu Karere ka Rwamagana waranzwe n’imikino ndetse n’imbyino zinyuranye z’urubyiruko, bataramiwe kandi n’umuhanzi Danny Nanone.RwamaganaMinisitiri Umutoni yanakurikiranye amasomo ari guhabwa abana mu biruhukoMinisitiri Umutoni yasabye urubyiruko kwifashisha ikoranabuhanga mu guhanga ibishya

0 Comments

Leave a comment