
23
AugMinisitiri w’Ingabo za Mozambique yasuye u Rwanda
Minisitiri Chume yaherekejwe na Gen Maj André Rafael Mahunguane, Umugaba w’Ingabo za Mozambique, hamwe na CP Fabião Pedro Nhancololo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ishinzwe umutekano n’amategeko muri icyo gihugu.Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Kanama 2025, iri tsinda ryasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, ruri ku Gisozi, bashyira indabo ku mva rusange ndetse bibuka abasaga miliyoni 1 bazize JenosideBanasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside (Campaign against Genocide Museum), aho basobanuriwe amateka y’urugamba ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zarwanye zigahagarika Jenoside.Uruzinduko rw’abo bayobozi rurakomeje, biteganyijwe ko basura icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, mu rwego rwo kurushaho gushimangira ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Mozambique n’u Rwanda, cyane cyane mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano.Ingabo z’ibihugu byombi zisanzwe zifitanye umubano wihariye aho u Rwanda rwafashije mu buryo bufatika Mozambique guhangana n’ibyihebe byari byarayogoje abaturage mu Ntara ya Cabo Delgado kuri ubu ikaba itekanye.