
27
JulMinistry Gisubizo Ohio
Iyi ministry yatangiranye n’abantu bake cyane, ariko uko imyaka igenda ishira, abantu bagenda biyongera buhoro buhoro.Ubu Gisubizo Ohio ibarizwamo abanyamuryango benshi baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika birimo u Rwanda, Kenya n’ahandi.Umurava n’ishyaka by’aba banyamuryango bimaze gutanga umusaruro ugaragara, aho Gisubizo Ohio imaze gukora album yayo ya mbere y’amashusho n’amajwi yitwa “Mwuka Wera Ndawushaka”.Nubwo indirimbo zimwe zikiri gutunganywa bwa nyuma, zizajya hanze mu minsi ya vuba.Album “Mwuka Wera Ndawushaka” ni umusaruro w’urugendo rurerure rwo gusenga, guhugurwa no gukorera Imana hamwe mu bumwe n’urukundo.Ni intangiriro nziza ku rugendo rugari Gisubizo Ohio yiyemeje rwo kugeza ubutumwa bwiza bwa Kristo mu mitima y’abantu binyuze mu ndirimbo n’ivugabutumwa.