
02
AugMiss Keza Maolithia yambitswe impeta
Mu mafoto yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, uyu mukobwa yagaragaje ko yishimiye we na Rutazigwa bateye. Uyu musore asanzwe akora ibijyanye no gukoresha abantu imyitozo ngororamubiri.Mu butumwa bwe, yagize ati "Mu gihe cya nyacyo cy’Imana, urukundo rwaradusanze. Tubitewe n’ubuntu n’umutima ushimira, dutangiye urugendo rw’ubuziraherezo turi kumwe. Ubu rwatangiye mvuga ‘Yego’"Uyu mukobwa yerekanye uyu musore ku Munsi w’Abakundana, ku itariki ya 14 Gashyantare mu 2024. Icyo gihe, yifashishije icyanditswe cyo muri Bibiliya kigaragaza ko urukundo ruhebuje byose kuba ingenzi.Ayo magambo Maolithia yayaherekesheje amafoto ari kumwe n’uyu mukunzi we, amwifuriza umunsi mwiza w’abakundana (St Valentin).Amakuru ahari ahamya ko urukundo rw’aba bombi rumaze igihe nubwo batigeze barushyira ku karubanda.