03rd, September 2025, 08:16:28 AM
Home / News / miss-mutesi-jolly-yayiguze-miliyoni-10-frw
Miss Mutesi Jolly yayiguze Miliyoni 10 Frw!

31

Aug

Miss Mutesi Jolly yayiguze Miliyoni 10 Frw!

Iki gitaramo cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Meya w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi n’abandi.Hari kandi ibyamamare bitandukanye nka Bruce Melodie, Coach Gaël, Kabanda Jado, Element EleéeH, Kevin Kade, Clement Ishimwe, Knowless Butera, King James, Miss Mutesi Jolly, Alyn Sano, Mutesi Scovia, Junior Rumaga, Da Rest, Zuba Ray, Diez Dola, Kivumbi King, Juno Kizigenza, Prophet Joshua, abahoze bagize itsinda rya Kigali Boss Babes, n’abandi.Nyuma y’uko Nel Ngabo na PlatiniP bari bamaze gutaramira abitabiriye iki gitaramo binyuze mu ndirimbo zitandukanye bakoze bafashe akanya ko kumvisha abitabiriye zimwe mu ndirimbo zigize album yabo bise ‘Vibranium’.Umwanya wari utegerejwe na benshi wageze Nel Ngabo agarukana na Platini P bafata umwanya wo kumvisha abitabiriye zimwe mu ndirimbo zigize iyi album. Aba bahanzi bifashishije DJ acuranga indirimbo zose uko ari umunani zigize iyi album kuva kuri A lavie, Hoza, Look at You, Shuga, Disoda, Chocolate, Notre Histoire na We made it.Nyuma y’uko indirimbo zirangiye, Platini P yafashe umwanya abaza abitabiriye uko bakiriye izi ndirimbo. Abenshi bagaragaje ko banyuzwe cyane n’indirimbo zirimo, Hoza , Notre Histoire na We made it. Izi ndirimbo nizo zasubijwemo kugira ngo abitabiriye bongereye bazumve neza kuko bumvaga bakinyotewe nazo.Nyuma y’uko abitabiriye banyuzwe na album abafite agatubutse bitanze bagira umusanzu bashyira kuri iyi album wageze kuri miliyoni 26Frw.Aya ni amafranga yatanzwe n’abarimo Miss Mutesi Jolly washimiye Ishimwe Clement umaze imyaka 20 atunganya umuziki, yitanga Miliyoni 10 Frw kuri iyo album.Miss Mutesi Jolly yakurikiwe na Propet Joshua witanze Miliyoni 5Frw , Uncle Austin we yatanze Miliyoni 1Frw, Umuyobozi wa Kefa Sports [Murumuna wa Ishimwe Karake Clement] we yatanze Miliyoni 10Frw.Ni igikorwa cyanyuze benshi mu bitabiriye bagaragaza ko banyotewe no kongera kumva izi ndirimbo binyuze ku mbuga zitandukanye zicurangirwaho umuziki.Icyakora nubwo iyi album ari iy'abahanzi babiri bahishuye ko hariho ibitekerezo by'abarimo Butera Knowless ubarizwa muri Kina Music na Ishimwe Clement.Album ya Nel Ngabo na Nel Ngabo igizwe n'indirimbo umunani. Ni album yakozwe n'abahanga mu gutunganya imiziki barimo Element, Devy Denko, Mamba na Clement.Nyuma yo kumurika iyi Album, Platini yabwiye InyaRwanda ko ari kimwe mu bikorwa bimushimishije mu buzima bwe. Ati “Ndishimye cyane kuba njye n’umuvandimwe tubashije kumurika iyi Album imbere y’abayobozi, inshuti, abavandimwe, abahanzi n’abandi badushyigikiye. Kari akazi katoroshye

0 Comments

Leave a comment