
06
AugMiss Nishimwe Naomie yateguje igitabo kivuga ku buzima bwe
Ibi uyu mugore yabigarutseho mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho yagaragaje ko iki gitabo yacyise “More Than The Crown” bishatse gusobanura “Ibirenze Ikamba” mu Kinyarwanda.
Yagize ati “More Than A Crown” ni igitabo cyanjye cya mbere kandi ni cyo kintu mfiteho amarangamutima kurusha ibindi byose nakoze. Nacyanditse nicaye mu marira, nkira ibikomere gahoro gahoro, kandi nifitemo icyizere, none kirarangiye, kiriteguye.”
Yakomeje ati “Mu mpapuro zacyo harimo imbaraga, amasomo y’ubuzima, n’ukwizera kutanyeganyezwa. Ndi gusenga kandi nizeye ko kizakora ku mutima wawe nk’uko cyankozeho mu rugendo rwanjye rwo gukira no kwiyubaka.”
Nishimwe Naomie yambitswe ikamba mu 2021. Icyo gihe yari asimbuye Nimwiza Meghan waryambitswe mu 2019.