03rd, September 2025, 08:13:13 AM
Home / News / mucoma-filimi
Mucoma  filimi

30

Aug

Mucoma filimi

Kinyarwanda ariko ifite amagambo ayisobaura mu Gifaransa no Cyongereza.Mutiganda yabwiye IGIHE ko iyi filimi igaruka cyane ku bibazo ku bibazo byo muri sosiyete muri rusange.Ati “Filimi igaruka cyane ku bibazo byo mu ngo biterwa n’ukutumvikana hagati y’abashakanye, bikabyara ingaruka nini mu gihe gito. Ni filimi rero ivuga inkuru y’umugore n’umugabo baba bari muri gatanya, aho kumvikana kugabana imitungo byanga umugabo agashaka kwicisha umugore. Mu gihe rero byanze, intambara hagati yabo niho itangirira.”Iyi filimi igaragaramo Analyssa Munyana (Mama Sava) ukina ari Esperence ariwe mugore, Lucky Murekezi ukina ari Baptiste ari we mugabo, n’abavoka babo Irunga Longin akina ari Me Gasarabwe na Grace Umuhire agakina ari Me Solange n’abandi.Iyi filimi imara isaha imwe n’iminota 25. Yavuze ko yifuza ko izacuruzwa ku masoko mpuzamahanga,Ati “Ndifuza ko izanacuruzwa ku masoko mpuzamahanga nyuma yo mu Rwanda aho ku ikubitiro nyuma yo guca kuri Zacu izaca kuri shene za Canal+ mu bihugu bikoresha Igifaransa.’’Mutiganda wagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’iyi filime, izindi zizwi cyane yanditse akanayobora harimo Inshuti (Friends), Seburikoko, Citymaid n’izindi zitandukanye.

0 Comments

Leave a comment