03rd, September 2025, 08:20:34 AM
Home / News / muhanga-yahaye-umukoro-ukomeye-abategura-mtn-iwacu-muzika-festival-abahanzi-bacy
Muhanga yahaye umukoro ukomeye abategura MTN Iwacu Muzika Festival abahanzi bacy

10

Aug

Muhanga yahaye umukoro ukomeye abategura MTN Iwacu Muzika Festival abahanzi bacy

Muri Gahunda yari yaratanzwe na EAP, none ku wa 09/08/2025 MTN Iwacu Muzika Fesival yari kubera mu karere ka Rusizi ariko kubera ko ahari kubera ibi bitaramo harimo havugururwa, abategura ibi bitaramo bahisemo kubyimurira mu karere ka Muhanga.N’ubwo abatuye i Muhanga bamenye aya makuru batinzeho kuko byamenyekanye ku wa mbere w’iki cyumweru, kuva ku isaha ya saa sita abantu bari bamaze kwinjira ari benshi ndetse n’abandi mu mayira.Kuva kuri Nel Ngabo, hagakurikiraho Kivumbi, agakorerwa mu ngata na Juno Kizigenza wakurikiwe na Ariel Wayz hanyuma abaraperi bagakurikira naho King James agasoza igitaramo, abahanzi bose bashyigikiwe kandi bishimiwe ku rwego rwo hejuru.Bamwe mu bahanzi bavuze ko n’ubwo batataramiye mu karere ka Rusizi nk'uko byari biteganyijwe, bazitegurira ibitaramo byabo bakajya kubikorerayo. N’ubwo bimeze gutyo ndetse babyifuza gutyo, mu myaka 20 King James amaze mu muziki yagerageje kubitegurayo ariko birananirana.Nk’uko yabikoze i Huye, Riderman yongeye kubwiriza a

0 Comments

Leave a comment