
13
AugMusenyeri Mbanda yashenguwe n’Itorero Angilikani rya Wales ryemeye kuyoborwa n’u
Ku wa 30 Nyakanga 2025 ni bwo Cherry Vann yatorewe kuba Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani rya Wales.Cherry Vann ni we mugore wa mbere uyoboye Itorero Angilikani rya Wales ndetse aba n’uwa mbere mu bo mu muryango wa LGBTQ+ uyoboye iri torero.Yari amaze imyaka itanu ayobora iri torero mu gace ka Monmouth ko mu Ntara ya Monmouth shire muri iki gihugu kiri mu bigize Ubwami w’u Bwongereza.Cherry Vann wabaye Arikiyepisikopi wa 15 mu bayoboye Wales, asimbuye Musenyeri Andrew John wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo kumara imyaka itatu ayobora Itorero Angilikani rya Wales.Gutorwa kwe kwavugishije abantu benshi, bagaragaza ko atari akwiriye guhabwa izi nshingano bijyanye n’uko ari mu muryango wa LGBTQ+.Icyakora Itorero Angilikani rya Wales ryatangaje ko ryimye amatwi abanenga uyu muyobozi waryo mushya bashingiye ku byiyumvo bye mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.GAFCON yagaragaje ko gutorwa kwa Cherry Vann biteye isoni ndetse ari ikindi kibazo ku myemerere ihamye ndetse ikwiriye Itorero Angilikani.Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru wa GAFCON, Musenyeri Laurent Mbanda mu ibaruwa yandikiye abo muri uyu muryango, yavuze ko biteye agahinda kubona Itorero Angilikani rya Wales ryemeza Cherry Vann nk’umushumba waryoYavuze ko icyo cyemezo cyiyongereye ku bindi bibazo bibangamiye umuryango mugari w’abo mu Itorero Angilikani.Ati “Icyemezo cy’Itorero Angilikani rya Wales cyo gutora Musenyeri Cherry Vann nka Arikiyepisikopi ndetse n’Umuyobozi Mukuru, ni undi musumari ubabaza ku isanduku y’imyemerere iboneye y’Abangilikani.”Yakomeje avuga ko “Gushyira imbaraga mu itorwa rye kandi bizwi ko ari umwe mu baryamana bahuje ibitsina, Diyosezi ya Canterbury yongeye kumvira igitutu cy’ab’Isi gihabanya n’ibyo Ijambo ry’Imana rigena.”Yifashishije Bibiliya, Musenyeri Mbanda yagarutse ku magambo agaragara mu Gitabo cy’Abaroma.Ni amagambo agira iti “Ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bakurikize ibyo imitima yabo irarikiye, bakora ibiteye isoni bononane imibiri yabo, kuko baguraniye ukuri kw’Imana gukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha Imana Rurema, ari yo ishimwa iteka ryose.Ni cyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona, ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n’ubwo yaremewe. Kandi n’abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n’abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo.”Musenyeri Mbanda yakomereje ku murongo wa 31 mu gice cya Mbere cy’Igitabo cy’Abaroma arakomeza ati “Nubwo bamenye iteka ry’Imana y’uko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa, uretse kubikora ubwabo gusa bashima n’abandi babikora.”Yakomereje ku Gitabo cy’Ibyahishuwe,igice cya Kabiri ku murongo wa 20 hagira hati “Nyamara mfite icyo nkugaya, kuko ukundira urya mugore Yezebeli wiyita umuhanuzikazi akigisha imbata zanjye, akaziyobya kugira ngo zisambane kandi zirye intonorano.”Yavuze ko ikibi cyose gihabanye n’ibyo Imana yemera ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ikwiriye, abantu bakwiriye kukirwanya bivuye inyuma.Ati “Tugomba guhagarara ku kuri kw’Ijambo ry’Imana ndetse twifatanyije n’umuryango mugari w’Abangilikani ku Isi bababajwe n’ibi bikorwa byirengagiza Ijambo ry’Imana. Tugomba guhangana n’igitutu gituruka muri bamwe mu bayobozi b’Itorero Angilikani bashaka kuzana imigirire mibi yabo mu Itorero rya Kristo.”Musenyeri Mbanda kandi yagaragaje ko bifatanyije n’abo mu Itorero Angilikani rya Wales bababajwe n’ibi bikorwa by’itorero ryabo bihabanye n’Ijambo ry’Imana.Yagaragaje ko batangije Anglican Network in Europe (ANiE) nk’umuryango w’abashaka gukomeza kuba Abangilikani b’ukuri ariko bashaka kuva muri Diyosezi ya Canterbury.Ati “GAFCON iracyategeye amaboko abo mu mu Itorero Angilikani rya Wales bashaka kurivamo kuko batagishaka inyigisho zaryo. Ntabwo muri mwenyine GAFCON.”Yagaragaje ko bashaka ko Ijambo ry’Imana rigirwa irya mbere mu muryango mugari w’Abangilikani wose ndetse asaba muri mwizera wese kwakira amavugurura kuko “Tutakwemera gukomeza guceceka ngo twemere ko ubuyobozi bubi buceceka.”Si ubwa mbere abagize GAFCON bitandukanyije n’abo mu Itorero Angilikani ry’u Bwongereza kuko mu myaka ishize na bwo bitandukanyije n’iri torero ubwo ryemeraga ko abaryamana bahuje ibitsina bavuye gusezerana mu mategeko bajya bahabwa umugisha.GAFCON yashinzwe mu 2008, igamije guteza imbere Ijambo ry’Imana mu batuye Isi no kwamaganira kure ibihabanye na ryo birimo n’iby’abaryamana bahuje ibitsina n’ibindi bisa nka byo.Ni imyumvire ihuje n’abo mu ihuriro rizwi nka Global South Fellowship of Anglican Churches (GSFA) rihuza intara 14 muri 25 za Angilikani ziri muri Afurika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo.Abakirisitu bo muri GAFCON bari kumwe n’abo muri GSFA bagize 85% by’abakirisitu ba Anglikani ku Isi.