
25
AugNCBA yagaragaje gahunda nshya igamije guteza imbere urubyiruko rukina Golf mu Rwanda.
Abana 80 bafite hagati y’imyaka ine na 16, bakinnye mu byiciro bine bitandukanye, berekanye ubuhanga n’ubwitange byanyuze ababyeyi, abarimu ndetse n’abakunzi ba siporo bakurikiye irushanwa rya “NCBA Junior Golf Series” ryabereye ku kibuga cya Kigali Golf Club ku wa Gatanu, tariki ya 23 Kanama 2025.
Kuri iki kibuga mpuzamahanga, ntibyari amarushanwa gusa, ahubwo byari ishusho y’ahazaza h’ikipe y’igihugu, aho u Rwanda rwiteze kubona impano nshya ziteguye guhatana ku rwego rwa Afurika.
Icyiciro gikuru cyari icy’abakinnye mu myobo 18, cyasize Mukabwa Murenjeka yegukanye intsinzi, nyuma yo kugaragaza ubuhanga mu gucunga umukino.
Ni mu gihe mushiki we Wambui Murenjeka yamukurikiye ku mwanya wa kabiri, Hannah Murenzi aba uwa gatatu.
Uburyo aba bakinnyi bose bitwaye byagaragaje neza ko gahunda yo guteza imbere abana bato ikomeje gutanga umusaruro w’indashyikirwa.
Mu bakinnye imyobo icyenda, umwana w’imyaka itandatu Joey Zane Wimfura Mutaboba yegukanye intsinzi afite amanota 49 naho Yao Yao na Cyibil Wambui na bo berekana ubuhanga bwabo, batsinda ku manota 51 na 52.
Abana bato bakinnye mu byiciro by’imyobo itandatu n’itatu, na bo berekanye imbaraga n’ubushobozi bwo guhatana; Rodney Rwivanga yatsinze mu cyiciro cy’abakiniye mu myoboye itandatu ku manota 35, mu gihe Sine Saro na Travis Yuhi Emile basangiye intsinzi mu bakinnye mu myobo itatu, bose bafite 17.
Ubushobozi bwagaragaye mu bakiri bato bwerekana ko iri rushanwa ari umuyoboro mushya wo kuzamura abakinnyi beza ba Golf mu Rwanda.
Umuyobozi wa Rwanda Golf Union, Amb. Bill Kayonga, yagize iti “Si amarushanwa gusa; ni uburyo bwo kubaka inzira igaragara y’iterambere. Twabonye uburyo bushya bwo gutoza abana bato bakazamuka neza bakagera ku rwego rw’igihugu. Ubu ni bwo buryo bwo kubaka abakinnyi b’ejo hazaza.”
Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda yateye inkunga iri rushanwa, Maurice Toroitich, yagize ati “Turishimira kuba turi gutanga ishusho y’urubyiruko ruzazamura Golf ya Afurika. Iyi gahunda si ugushyiraho irushanwa gusa; ni uguhugura, guha icyizere no guha abana amahirwe yo gutegura ejo hazaza habo.”
Umuyobozi w’Agateganyo wa Kigali Golf Resort & Villas yakiriye iri rushanwa, Gaston Gasore, yemeza ko iri rushanwa ari ikimenyetso cy’akazi gakomeye gakorwa buri munsi.
Ati “Abana bakinnye mwabonye uyu munsi ni igisubizo cy’imyitozo n’akazi ka buri munsi.”
Nyuma yo gusoza amarushanwa, habaye ibirori birimo kuryoherwa n’umuziki, koga muri piscine n’imbyino zitandukanye.