
29
JulNdayishimiye
no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi.”Icyo gihe hari icyizere ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi atazongera kwibasira u Rwanda nk’uko yabigenje hagati y’Ukuboza 2023 na Gashyantare 2025, ubwo yarukangishaga umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwarwo, anarushinja gushaka gutera igihugu cye.Gusa iki cyizere cyaraje amasinde kuko nyuma y’ibyiciro bibiri by’ibi biganiro byabereye mu bihugu byombi, Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda, avuga ko Abarundi biteguye guhangana na rwo mu gihe rwatera u Burundi.Tariki ya 4 Gicurasi, Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rushaka kubana n’amahoro n’u Burundi ariko ko igihe cyose hari guterwa intambwe nziza, Ndayishimiye abidobya yifashishije ibiganiro mu binyamakuru.Yagize ati “Iyo uvuze ngo u Rwanda rushaka gutera u Burundi, ibyo ntabwo bishingiye ku kuri, n’Abarundi barabizi. Twifuza ko izo mvugo zagabanyuka ku ruhande rw’u Burundi hanyuma tugakomeza gufatanya, igihe nikigera umubano uzo