
11
AugNi imikino menyereye - Abderrahim Talib utoza APR FC avuga kuri Pyramids
Ibi babitangaje nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade y’Akarere ka Huye, ku Cyumweru tariki ya 10 Kanama 2025.Niyomugabo Claude wakinnye na Pyramids ndetse ikanabasezerera mu majonjora ya CAF Champions League mu myaka ibiri ishize, yavuze ko ahubwo bishimira ko batomboye ikipe bazi neza.Ati “Twabyakiriye neza kuko ni ikipe duhora duhura. Tugiye kuyitegura dukore akazi kacu. Abafana ntibagire ubwoba ahubwo bazaze ari benshi. APR FC yaguze abakinnyi beza, tuzasenyera umugozi umwe tugere ku ntego twifuza.”Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, yagaragaje imikino ya gicuti iri gukinwa yose ari itegura umukino wa Pyramids uzaba utoroheye iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.Ati “Gutsinda umukino wa Bugesera ni byiza kuko bituma abakinnyi bamera neza mu mutwe. Ubu ikigiye gukurikiraho ni ukujya mu cyumweru cyo guteguriramo imikino irimo n’uwa Pyramids.”Uyu mutoza kandi akomeza avuga ko umukino wa Pyramids utamuteye ubwoba kuko gutoza amarushanwa nk’ayo yo ku