
25
JulNtabwo bazaguterura ngo bagutereke aho ushaka kujya
y’igihugu, umuco wacyo n’icyerekezo.Yavuze ko muri Afurika n’ahandi hari abandi bateye imbere ariko u Rwanda rukiri mu rugamba rwo gushaka uko rwagera ku majyambere.Ati “Kuki abandi bateye imbere tugasigara? Kuki twasigaye inyuma? Hari impamvu ishingiye no ku kuntu dutandukanye na ho, ubundi iyo tutaza kuba dutandukanye bigeze aho, natwe tuba twarateye imbere.”Perezida Kagame yahamije ko impamvu nyamukuru ishingiye ku mikorere n’imyumvire itagira icyerekezo y’abantu bahora bategereje ibyo bazahabwa n’abandi.Ati “Impamvu ni amateka, impamvu ni imikorere, impamvu ni ibyo ntari bwinjiremo kugira ngo bitumvikana nabi ariko tugomba gukosora byanze bikunze, ndetse no muri twe twicaye aha n’ahandi, hari n’ushobora kwibaza ati ‘ariko twabikosora gute?’ Hari abihebye barekuye bazi ko Abanyarwanda, Abanyafurika tugomba kuba turi aho, turi abakene, turi mu mwiryane, hanyuma kandi hari abazaza kudukiza.”Yongeyeho ko “Gusanga abantu bari aho bategereje abazabakiza ari abantu nka bo ni cyo mvuga, ni