
28
JulNyamasheke
Kubakira iyi miryango ni igikorwa kizakenera uruhare rw’impande zitandukanye kuko hari abaturage bazasabwa kwiyubakira ibikanka bagahabwa amabati, abadashobora kwibonera ibibanza bazatuzwa mu nzu zuzuye n’abafite ibibanza bazubakirwa binyuze mu miganda.Mu miryango itari iya Leta iri gufatanya n’Akarere ka Nyamasheke harimo Compassion International inyuza ubufasha bwayo mu madini atandukanye.Dan Nkurunziza uyobora umushinga RW0398 ukorera muri ADEPR Bucumba yo mu Murenge wa Nyabitekeri yabwiye IGIHE ko bahisemo gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.Ati "Kuva uyu mwaka w’ingengo y’imari watangira, muri gahunda twiyemeje yo gufatanya n’abaturage kwikemurira ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage tumaze gutanga amabati 1230 ku miryango yari ifite ibikanka idafite isakaro. Iyo miryango twanayihaye ibilo 123 by’imisumari yo gusakaza".Pasiteri Kayobera Joseph, Umushumba w’Itorero ADEPR Mukoma rikorera mu Murenge wa Shangi n’uwa Nyabitekeri,