03rd, September 2025, 08:08:25 AM
Home / News / nyamashekebyagenzute-ngo-batwike-abajura-basange-babibeshyeho-1
Nyamasheke:Byagenzute ngo batwike abajura basange babibeshyeho?

21

Jul

Nyamasheke:Byagenzute ngo batwike abajura basange babibeshyeho?

Byabereye mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kilimbi ku wa 19 Nyakanga 2025, bimenyekana bukeye bwaho tariki 20 ari uko umwe mu batwitswe agiye kuri RIB gutanga ikirego.Ni ikirego gishingiye kuri Nyirabatoni Nelie w’imyaka 83 wabuze amafaranga ibihumbi 420Frw, akeka ko yibwe n’abaturanyi be.Abaturage bafashe abakekwa babatwikisha umunyururu w’igare bacaniriye bashaka kubemeza icyo cyaha ku ngufu, nyamara umushumba wo muri urwo rugo yemera ko ari we wayibye kuko banamusanganye ibihumbi 200,000Frw, andi avuga ko azajya akora ayabishyura.Umwe mu batwitswe yagiye kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Ngange, avuyeyo aricecekera naho undi ahitamo kujya kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba atanga ikirego cy’urugomo yakorewe.Ibi bikimara kuba babiri babatwitse bahise bajya i Kigali.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kilimbi, Habimana Innocent yavuze ko amakuru bamenye ari uko mu gihe cyo gutwika abo baturage hari abantu benshi nyamara akaba ari nta n’umwe watanze amakuru.A

0 Comments

Leave a comment