03rd, September 2025, 08:21:53 AM
Home / News / perezida-daniel-chapo
Perezida Daniel Chapo

29

Aug

Perezida Daniel Chapo

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yitabiriye inama yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yahuje abikorera bo mu Rwanda n’abo muri Mozambique.Iyi nama yabereye muri Kigali Convention Centre mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Kanama 2025, igamije kurebera hamwe amahirwe y’ishoramari ari mu bihugu byombi.Perezida Chapo yashimye uburyo u Rwanda rwamwakiriye, by’umwihariko ashimira Perezida Paul Kagame wamuhaye ubutumire, ndetse anagaragaza uruhare rukomeye rw’Ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.Yavuze ko ubu umutekano uhari ari amahirwe abashoramari bakwiye kubyaza umusaruro, avuga ko Mozambique ari igihugu gifite ubutaka bwera ku buryo bushobora kubyazwa umusaruro, iki gihugu kikagaburira u Rwanda n’amahanga.Yanagarutse ku bindi byiciro by’ishoramari nk’ingufu, ubukerarugendo, ubwikorezi, n’inganda, aho yasabye abikorera bo mu Rwanda kuza gushora imari muri Mozambique.Perezida Chapo yanasobanuye ko hakenewe imikoranire mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, aho yavuze ko yaganiriye na Perezida Kagame ku buryo hakwiriye gushyirwaho ingendo z’indege zihariye zihuza Kigali na Maputo.Ati: “Dufite imbogamizi zo guhuza ibihugu byacu mu buryo bwihuse binyuze mu ngendo z’indege. Natwe kugira ngo tugere hano byasabye kunyura Addis Ababa. Ejo nabwiye mugenzi wanjye Perezida Kagame ko dukeneye ingendo z’indege zitaziguye hagati ya Maputo na Kigali.”Ku munsi wejo u Rwanda na Mozambique basinye amasezerano y’imikoranire arimo ayo kuvugurura ubufatanye mu ishoramari yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean Guy Afrika, na Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade, wari uhagarariye urwego rwa Mozambique rushinzwe guteza imbere ishoramari n’ibyoherezwa mu mahanga.Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Afrika, yavuze ko iyi nama ari amahirwe meza yo kurebera hamwe uko amasezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na Mozambique yazabyazwa umusaruro.Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Afrika, yahamagariye abikorera bo mu Rwanda n’abo muri Mozambique gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ayo masezerano hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi.Mozambique n’u Rwanda bizifatanya mu guteza imbere urwego rw’ubucuruzi n’ubukungu, umutekano, ubuhinzi, inganda n’ishoramari.

0 Comments

Leave a comment