
08
AugRafiki
Rafiki Coga Style uri mu bahanzi bamaze igihe mu muziki, yavuze ko ababazwa n’ukuntu mu Rwanda haba ingeso yo gusajisha indirimbo, mu gihe ahandi usanga bacuranga kugeza ku zakozwe mu myaka yo hambere.Ibi Rafiki yabikomojeho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma yo gutaramira mu gitaramo cya Gen-Z Comedy yari yatumiwemo mu ijoro ryo ku wa 8 Kanama 2025.Rafiki Coga Style watanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki n’urwenya bari bakoraniye muri Camp Kigali, yavuze ko nyuma yo kubona ukuntu abiganjemo urubyiruko bazi indirimbo ze, byamuteye kwibaza uko byari kuba byifashe iyo ziba zigikinwa mu bitangazamakuru.Ati “Bishimye, nabonaga bazi ndirimbo zanjye kandi abenshi muri bo ntabwo bakibona uko bazumva mu bitangazamakuru bitandukanye kuko mu Rwanda tugira indwara zo gusajisha indirimbo. Ntekereza ko ari ukwibeshya kuko ni ibintu biba iwacu gusa.”Rafiki Coga Style yavuze ko urebye ukuntu abantu bashimishijwe n’umuziki we bakaririmbana nyamara batabona amahirwe yo kumva indirimbo ze, b