03rd, September 2025, 08:16:29 AM
Home / News / ramba-hills
Ramba Hills

26

Aug

Ramba Hills

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Kanama 2025, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika yayoboye umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye gukorerwa umushinga wa Ramba Hills, ishoramari rifite agaciro ka miliyoni 80 z’amadolari ya Amerika rizubakwa i Kigali.Ramba Hills, ni umushinga w’ikigo Investment Africa Holdings Ltd, kibarizwa i Kigali, kikaba gifite ishami ryitwa Ramba Real Estate ari ryo rizaba ricunga ibikorwa bya Ramba Hills.Uyu mushinga uri gukorerwa mu Murenge wa Kacyiru, munsi y’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal. Iyo uhari uba witegeye neza Ikibuga Mpuzamahanag cya Golf cya Kigali.Biteganyijwe ko muri uyu mushinga hazubakwa umudugudu w’icyitegererezo uzaba ugizwe n’inzu zo guturamo zigezweho, inyubako z’ibiro byo gukoreramo, ahazakorera ubucuruzi hamwe n’ahazatangwa serivisi zitandukanye.Uyumuyobozi Mukuru wa RDB; Jean-Guy Afrika yavuze ko imishinga nka ‘Ramba Hills’ atari ishoramari ry’abikorera gusa, ko ahubwo ari uruhare rukomeye mu kubaka “Umujyi w’ejo hazaza” ugaragara mu cyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye.Yongeyeho ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukomeza gushyiraho uburyo butuma urugendo rw’abashoramari, kuva ku gitekerezo kugera ku ishyirwa mu bikorwa, rugenda neza, mu mucyo no mu bufatanye.

0 Comments

Leave a comment